Umurambo w'uwahoze ari perezida wa Tchad, Idriss Deby, washyinguwe uyu munsi. Abakuru b'ibihugu bagera kuri 12 bari i N'Djamena mu mihango yo kumusezeraho.
Muri aba bakuru b'ibihugu barimo Perezida Emmanuel Macron n'abandi bane bo muri Afrika bafatanyije kurwanya imitwe y'iterabwoba mu karere ka Sahel bitwa G5-Sahel, ari bo Mauritania, Mali, Burkina Faso, Niger. Igihugu cya gatanu muri G5-Sahel ni Cadi ubwayo.
Hari kandi Felix Tchisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba na perezida w'inama y'abakuru b'ibihugu by'Umuryango w'ubumwe bw'Afrika, na perezida wa Sudani, Mali, Gineya, na Senegal, na Repubulika ya Centrafika.
Perezida Emmanuel Macron yavuze ko Ubufaransa budashobora kwemera ko Cadi igira ibibazo by'umutekano. Yashyigikiye abayobozi ba gisilikali bw'inzibacyuho bafashe ubutegetsi nyuma y'urupfu rwa Perezida Idris Deby. Cadi icumbikiye icyicaro gikuru cy'umutwe w'igisilikali w'Ubufaransa Barkhane utera inkunga G5-Sahel, n'undi mutwe w'igisilikali cy'Ubufaransa witwa Epervier, ufite n'indege z'intambara. uhoraho kuva mu 1986.
Nyuma y'imihango y'i N'Djamena, umuryango wa nyakwigendera Idris Deby wagiye n'indege gushyingura umurambo we ku ivuko, ahitwa Amdjarass, mu majyaruguru y'igihugu, nko muri kilometero igihumbi uvuye mu murwa mukuru.
Facebook Forum