Uko wahagera

Umurage w'Inkiko Gacaca mu Banyarwanda


Mu Rwanda, inkiko gacaca zari zimaze imyaka ziburanisha abantu bakekwaho ibyaha bya genoside zashoje imirimo yazo taliki ya 18 y’ukwa gatandatu umwaka wa 2012. Cyokora, abanyarwanda basa n’abatavuga rumwe ku murage zibasigiye

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yasoje imirimo y'inkiko gacaca zari zimaze imyaka ziburanisha abantu bakekwaho ibyaha bya genoside. Uwo muhango wakorewe i Kigali imbere y'abagize inteko ishinga amategeko kw'italiki ya 18 y’ukwa gatandatu umwaka wa 2012.

Mu rwego rwo kugerageza kumva neza umurage izo nkiko zisigiye abanyarwanda, mugenzi wacu Etienne Karekezi yavuganye n’umwe mu bantu baburanishijwe n’izo nkiko. Ni bwana Didace Kayinamura, uyobora umuryango witwa UKURI KUGANZE uri I Kigali.

Mugenzi wacu Etienne Karekezi yavuganye kandi yavuganye na bwana Matata Joseph, wakurikiranye ishyirwaho ndetse n’imikorere by’inkiko gacaca kuva zatekereza gushingwa.

Bwana Matata ni umuhuzabikorwa w’ikigo giharanira kurwanya umuco wo kudahana n’akarengane mu Rwanda gikorera mu Bubiligi.

XS
SM
MD
LG