Uko wahagera

Umurage wa Musenyeri Agusitini Misago

  • Etienne Karekezi

Urukundo, ubwitonzi, ubwitange, ubumenyi n’ubuhanga, ubushishozi, ukwihangana, n’ubutwari no kuvugisha ukuri bya Musenyeri Misago byagarutsweho mu muhango wo kumushyingura.

Igitambo cya misa n’imihango yo gushyingura nyakwigendera Musenyeri Misago Agusitini byabereye muri katedrali ya Gikongoro taliki ya 15 y’uku kwezi. Musenyeri Agusitini Misago yabaye umwepiskopi wa diyosezi ya Gikongoro kuva ishingwa muri 1992, kugeza atabarutse taliki ya 12 y’ukwa gatatu, ku mpamvu zitunguranye.

Mu magambo n’ubutumwa bwagarutsweho muri iyo mihango, abavuze bumvikanishije urukundo, ubwitonzi, ubwitange, ubumenyi n’ubuhanga, ubushishozi, ukwihangana, n’ubutwari no kuvugisha ukuri bya Musenyeri Misago.

Gusa ntawavuga kuri Musenyeri Misago kw’ifungwa rye. Mu nyandiko nyinshi zaciye ku mbuga mpuzambaga ku byuma bya interineti, hari abagiye bumvikanisha ko gufungwa rya Musenyeri Misago byabaye nk’ibigeragezo bikorewe kiliziya gatolika y’u Rwanda.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo, turagaruka kuri bimwe mu byavuzwe kuri nyakwigendera Musenyeri Misago, haba mu mihango yo kumusezeraho, ndetse n’ibyo twabwiwe n’abamumenye.

XS
SM
MD
LG