Ikibazo cy’ubupfakazi ni ikibazo kiboneka ku isi hose. Impamvu zitera gupfakara nazo ni nyinshi kandi ziratandukanye. Hari urw'ikirago, uburwayi, intambara, impanuka n'ibindi.
Mu kiganiro “Murisanga” cyo ku italiki ya 8 y’ukwezi kwa mbere muri 2016, Ijwi ry’Amerika ryaganiriye kuri icyo kibazo cy’ubupfakazi. Twarebeye hamwe ubuzima bw’umupfakazi mu Burundi cyane cyane muri iki gihe igihugu kiri mu bihe bitoroshye.
Abakunzi b’Ijwi ry’Amerika batanze inama n’ibitekerezo ku byo bumva byarushaho gufasha abapfakazi kworoherwa mu bibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Muri icyo kiganiro cyayobowe n'umunyamakuru Eugenie Mukankusi, icyagarutsweho cyane n’uko kwibumbira mu mashyirahamwe bifasha, kutiheba no kwihangana.