Uko wahagera

Umunyarwanda Mutaganda Azibukira Magufuli Biganye ku Kuba Yaragiraga Urukundo


Umuhisi John Pombe Magufuli
Umuhisi John Pombe Magufuli

Prezida wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli yitabye Imana, kuri uyu wa gatatu afite imyaka 61. Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe na Visi-Prezida Samia Hassan Suluhu abinyujije kuri televiziyo y’igihugu. Mu butumwa bugufi, Madamu Suluhu yavuze ko umukuru w’igihugu yaguye mu bitaro by’i Dar es Salaam azize ibibazo by’umutima.

Leta ya Tanzaniya yatangaje icyunamo cy’iminsi 14. Ibindi bihugu nka Kenya n’u Rwanda na byo byatangaje icyunamo kugeza Perezida Magufuli ashyinguwe. Hagati aho, hari bamwe mu Banyarwanda babanye na nyakwigendera, bigana nawe ndetse bakorana nawe. Barimo Bwana Venant Mutaganda, biganye ubwarimu muri Koleji Nderabarezi ya Mkwawa mu ntara ya Iringa, nyuma bazagukorana akazi ku bwalimu mu ishuli ryisumbuye rya Sengerema.

Mu kiganiro n'Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Eddie Rwema, bwana Mutaganda ubu wigisha mu ishuli rya mutagatifu Ignansi mu Rwanda avuga ko azibukira nyakwigendera ku kuba yaragiraga urukundo, urwenya, kuba umunyakuri no kuba yari umukozi cyane.

Mutaganda: Magufuli Yaragiraga Urukundo, Urwenya n'Ukuri
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:27 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG