Uko wahagera

Umunyapolitiki Mushayidi Yakatiwe Gufungwa Burundi mu rw'Ikirenga


Urukiko rw’ikirenga ntabwo rwigeze ruha agaciro ukwiregura kwa Deo Mushayidi.

Mu Rwanda, urukiko rw’ikirenga ku italiki ya 24 y’ukw akabiri mu mwaka wa 2012 rwashimangiye igihano cyari cyaremejwe n’urukiko rukuru rwa Kigali cyo gufunga burundu umunyapolitiki Deogratias Mushayidi. Uyu ni umuyobozi w’ishyaka PDP-Imanzi rikorera hanze y’igihugu.

Nk’uko rwabyemeje, bwana Deo Mushayidi azafugwa ubuzima bwe bwose nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w’igihugu, gukoresha inyandiko mpimbano no gukangurira abaturage kwanga ubutegetsi.

Mu bujurire bwe, Deo Mushayidi n’abamwunganira bagaragarije urukiko ko uyu mugabo ari umunyapolitiki, byumvikanisha ko ibyo aregwa nta shingiro bifite. Urukiko rw’ikirenga ntabwo rwigeze ruha agaciro ukwiregura kwa Mushayidi. Mu mwaka wa 2010 urukiko rukuru rwari rwamuhamije ibi byaha uko ari bibiri.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’AMerika Etienne Karekezi yabajije visi-perezida wa PDP-Imanzi Karangwa Semushi Gerard, uba mu Buhollandi, uko bakiye igihano Mushayidi yahawe.

XS
SM
MD
LG