Uko wahagera

Umunyamakuru w'Umunyamerika Warekuwe na Myanmar Yageze muri Amerika


Danny Fenster (hagati) ahoberana na nyina Rose Fenster. Hirya yabo hari Bill Richardson wigeze guhagararira Amerika muri ONU. Bari ku kibuga cy'indege John F. Kennedy i New York, 16 - 11 - 2021.
Danny Fenster (hagati) ahoberana na nyina Rose Fenster. Hirya yabo hari Bill Richardson wigeze guhagararira Amerika muri ONU. Bari ku kibuga cy'indege John F. Kennedy i New York, 16 - 11 - 2021.

Danny Fenster w’imyaka 37, yakiriwe n’ababyeyi be ku kibuga mpuzamahanga cyitiriwe John F. Kennedy mu mujyi wa New York. Yaje aherekejwe na Bill Richardson wahoze ari ambasaderi w'Amerika muri ONU uzwiho ubunararibonye mu kubohoza Abanyamerika bafungiwe mu bihugu bitabanye neza n'Amerika.

Akimara gukandagiza ikirenge ku butaka bw’Amerika, Fenster, urukiko rwaherukaga gukatira igifungo cy'imyaka 11, yavuze ko anejejwe no kongera guhura n’umuryango we.

Yavuze ko agiye gufata umwanya muto wo kwishimira kongera guhura n’umuryango we mbere yuko ahagurukira gutabariza abandi banyamakuru n’izindi mfungwa zifungiwe muri Myanmar zizira ibitekerezo byazo. Yagize ati hari abaturage benshi barimo abaganga, abarimu n’abandi bakeneye ubuvugizi kugirango barekurwe.

Fenster ni umwanditsi mukuru wa Frontier Myanmar, kimwe mu binyamakuru byigenga bikomeye muri Myanmar gikorera kuri Internet. Yafashwe ku italiki ya 24 y'ukwa gatanu gushize ku kibuga mpuzamahanga mu mujyi wa Rangoun, wahoze ari umurwa mukuru w'igihugu, yitegura gufata indege aje gusura umuryango we muri Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG