Uko wahagera

Umujyi wa Lagos Ntuzafungura Insengero Kubera Covid19


Umujyi w’ubucuruzi Lagos muri Nijeriya wahagaritse umugambi wo kwongera gufungura amazu abantu basengeramo nyuma yo gusuzuma ibyerekeye ubwandu bushya bw’icyorezo cya virusi ya corona.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, guverinema ya Nijeriya yari yavuze ko ishobora kuzongera gufungura insengero, yari yafunze mu kwezi kwa gatatu igamije guhagarika ikwirakwira ry’ubwandu bwa virusi ya corona. Icyo gihe yavuze ko buri leta izafata ibyemezo ku birebana n’uburyo bwo kongera gufungura.

Abakiristu n’Abayisilamu basengera cyane i Lagos, no mu bindi bice bya Nijeriya. Izo nsengero zagombaga kongera gufungurwa kw’itariki ya 19 y’uku kwezi kwa gatandatu.

Ingamba zari zorohejwe mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa gatanu, ariko abayobozi bakomeza kugira impungenge, bitewe no kubona abaturage batubahiriza ingamba zafatiwe icyo cyorezo.

Guverineri wa leta ya Lagos, Babajide Sanwo-Olu, yabwiye abanyamakuru ko nyuma yo gusuzuma uko icyo cyorezo cyifashe muri iyo leta, bagasanga ubwandu bwariyongereye, batazafungura insengero nk’uko byari biteganyijwe.

Umurwa mukuru wa Leta ya Lagos witiranwa na leta urimo, utuwe n’abantu miliyoni 20, ni wo wiganjemo ubwandu bwa virusi ya corona mu gihugu cya Nijeriya. Iki gihugu cyabaruwemo abantu 16 658 bemejweho iyo virusi na 424 bamaze gupfa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG