Uko wahagera

Umujyi wa Kigali Watangiye Gukoresha Amagare mu Gutwara Abagenzi


Abayobozi b'Umujyi wa Kigali batangiza gahunda yo gutwara abagenzi hakoreshejwe amagare.
Abayobozi b'Umujyi wa Kigali batangiza gahunda yo gutwara abagenzi hakoreshejwe amagare.

Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali buravuga ko ubu buryo bushya bwo gutwara abagenzi buzagabanya ubucucike bw’imodoka ndetse bukanabungabunga ibidukikije.


Abazakoresha aya magare bazajya bitwara urangije urugendo rwe arisige mu gace kabigenewe. Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali aya magare amaze gushyirwa ahantu 13, muri rusange hanagenwe imihanda yihariye azajya anyuramo.

Ikigo “Guraride” cyazanye ubu buryo bwo gutwara abantu, ntikiratangaza ibiciro bisabwa ku mugenzi, ariko kivuga ko azajya yishyuza ku giciro gito ugereranyije n’amafaranga yishyurwa ku bindi binyabiziga abantu basanzwe bifashisha mu ngendo.

Bwana Vedaste Mazimpaka ashinzwe ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali avuga ko umwihariko w'ubu buryo bushya ar'uko budahumanya ikirere kandi bugafasha umuntu kugera aho yifuza.

Gukoresha iri gare bisaba umuntu kwiyambaza ikoranabuhanga rya App ishyirwa muri telephone hanyuma akagaragaza imyirondoro ye ahari umukozi ushinzwe gutanga aya magare nkuko bisobanurwa na Bwana Jerry Ndayishimiye ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri Guraride

Ku munsi wa mbere iyi gahunda itangijwe mu mujyi wa Kigali, abasore n’inkumi bari ahashyizwe aya magare, bayobora abagenzi, babwiye Ijwi ry’Amerika ko abifashisha aya magare babaye benshi.

Bamwe mu batangiye gukoresha ubu buryo bavuga ko babwishimiye ariko muri bo hari abagaragaza impungenge ko ahazamuka bishobora kuruhanya. Gusa abashinzwe kwamamaza muri iyi gahunda nshya bavuga ko mu minsi iri imbere bazazana amagare akoreshwa n'amashanyarazi ku buryo bworohereza abagenzi bageze ahaterera.

Mu minsi ishize umujyi wa Kigali wigeze guca amagare mu mujyi rwagati, abashinzwe umutekano wo mu muhanda bashinja abayatwara kuba ba nyirabayazana mu bateza impanuka

Umujyi wa Kigali uravuga ko abazakoresha aya bazanye batazahura n'iki kibazo kuko yo yihariye kandi yagenewe imihanda yayo.

Iyi Sosiyete ya Guraride isobanura ko yatangiye gutekereza ku buryo ayamagare yakwinjizwa mu bwishingizi.

Ku ikubitiro amagare 80 ni yo yatangijwe mu mujyi wa Kigali, abayobora iyi sosiyete bakavuga ko bateganya kuzagera no mu tundi turere tw’igihugu nka Bugesera, Rubavu, Huye na Rusizi.

Bwana Jerry Ndayishimiye ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri Guraride

Avuga ko uyu mushinga watangije Miliyoni 13 z’amadorali. Ni ukuvuga arenga miliyari 13 mu mafaranga y'u Rwanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG