Uko wahagera

Umuhungu wa Moammar Gadhafi Azokwitoza mu Matora ya Libiya


Umuhungu wa Colonel Kaddafi witwa Seif al-Islam yandikishije kandidatire ye mu matora y'umukuru w'igihugu cya Libiya ateganyijwe mu kwezi gutaha. Kugeza ubu ntawari uzi aho Seif al-Islam yari aherereye. Muri revolisiyo yahiritse ubutegetsi bwa se mu 2011, yatawe muri yombi, afungwa, n'umwe mu mitwe yitwaje intwaro ahitwa Zenten, mu burengerazuba bwa Libya.

Mu 2015, uyu mutwe wamukatiye urwo gupfa, ariko uza kumurekura mu 2017. Kuva icyo gihe yasaga n'uwazimiriye ahantu hatazwi. Gusa rero, mu kwezi kwa kalindwi gushize, yavuganye n'ikinyamakuru New York Times cyo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, atangaza bwa mbere ko aziyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu.

Aherekejwe n'avoka we, yiyandikishije mu biro bya komisiyo y'amatora mu mujyi wa Sebha, mu majyepfo ya Libiya. Ababikurikiranira hafi bategereje kureba niba inzego z'ubucamanza za Libiya zizemera kandidatire ye.

Amatora ya perezida wa Libiya ateganyijwe ku italiki ya 24 y'ukwezi gutaha. Azaba abaye aya mbere na mbere mu mateka ya Libiya. Seif al-Islam, w'imyaka 49 y'amavuko, ni umwana wa kabili wa Moammar Gadhafi. Afite impamyabumenyi y'ikirenga PhD mu by'ubukungu yigiye muri kaminuza "London School of Economics" yo mu Bwongereza. Yamaze igihe kirekire Abanyalibiya bamubonamo ko ari we wari kuzasimbura se ku butegetsi.

Ashakishwa n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruhoraho, CPI, kuva mu 2011. Rumukekaho ibyaha byibasiye inyokomuntu yaba yarakoreye rubanda muri revolisiyo. Umuvugizi warwo yabwiye itanzamakuru ko ntacyo kandidatire ya Seif al-Islam ibihinduyeho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG