Uko wahagera

Umuhungu wa Ghaddafi Yoba Agiye Kwitoza nka Prezida wa Libiya


Umuhungu wa Nyakwigendera Muammar Ghaddafi wari perezida wa Libiya ashobora kwiyamamariza kuba perezida mu minsi iri imbere. Iki gitekerezo gihangayikishije impuguke mu by'ububanyi n'amahanga.

Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu wa nyakwigendera Muammar Gaddafi wari perezida wa Libiya amaze igihe atagaragara mu ruhame kuva mu mwaka wa 2017 arekuwe n'inyeshyamba zari zamufashe.

Ubu agaragara nk'uwitegura kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu Umuryango w'Abibumbye n'ibihugu by'Uburayi n'Amerika byifuza ko yaba muri Libiya mu kwezi kwa 12.

Kuba yagaragara muri aya matora biteye ubwoba abadiplomate b'Amerika n'Uburayi n'impuguke mu by'ububanyi n'amahanga. Baravuga ko igihugu cya Libiya gisanganywe ibibazo bihagije bigitegereje hatiriwe hinjiramo umugungu wa Gaddafi, utavugwaho rumwe n'abatari bake.

Zimwe mu mpuguke mu byerekeye ububanyi n'amahanga zibona ko ukwinjira kwe muri politike ya Libiya muri iki gihe byaba bifite isura yo gushaka kwihorera kuruta iyo kunga abaturage.

Saif ushakishwa n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rumukurikiranyeho ibyaha by'intambara, amaze igihe avugana n'itangazamakuru ry'Amerika n'Uburyayi abinyujije mu bahuza. Ikinyamakuru gikomeye cyo muri Amerika cyakoranye na we ikiganiro giteganijwe gusohoka mu kwezi gutaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG