Uko wahagera

Umuhanda Uhuza Koreya Zombi Wafunguwe


Koreya y’Epfo yavuze ko umuhanda uhuza igice kitarangwamo abasilikare hagati ya koreya zombi wafunguwe. Ni ikimenyetso giheruka cy’ubwiyunge hagati y’ibihugu bituranye birebana ay’ingwe.

Minisitiri w’ingabo wa Koreya y’Epfo yavuze ko impande zombi zakoreye hamwe mu bireba iyubakwa ry’uwo muhanda kuva mu kwezi kwa cumi.

Uwo muhanda ufite ubugari bwa metero 12, n’uburebure bwa kilometero eshatu ni imwe mu ntambwe zumvikanyweho na perezida Koreya y’Epfo Moon Jae-in na perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong Un mu kwezi kwa cyenda. Hari mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Pyongyang.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG