Uko wahagera

Umudepite Utavuga Rumwe n'Ubutegetsi muri Uganda Yafashwe


Umudepite uhagarariye akarere ka Kyadondo, Robert Kyagulanyi bakunze kwita Bobi Wine, taliki 12, 10, 2018,
Umudepite uhagarariye akarere ka Kyadondo, Robert Kyagulanyi bakunze kwita Bobi Wine, taliki 12, 10, 2018,

i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda igipolisi cyakoresheje ibyuka biryana mu maso gutatanya abashyigikiye umudepite w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni. Robert Cyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine asanzwe ari n’umuririmbyi w’ikirangirire muri Uganda. Yateganyaga gucurangira ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria hafi y’umurwa mukuru Kampala, ariko imodoka imutwaye n’izindi nyinshi z’abamushyigikiye zari zimushagaye byatatanyijwe na polisi ibabuza kugera aho yagombaga gucurangira.

Barbie Itungo Kyagulanyi, umufasha wa Bobi Wine yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa ko bakimara gutatanya abamushyigikiye, umugabo we yahise atabwa muri yombi n’abapolisi. Yavuze ko yafatiwe mu kirorero cyo mu majyepfo y’umurwa mukuru ahitwa i Busabala aho yagombaga kuvuganira n’itangazamakuru ku iburizwamo ry’igitaramo yateguraga.

Polisi yavuze ko yahagaritse icyo gitaramo ku mpamvu z’umutekano. Fred Enanga uvugira Polisi ya Uganda yavuze ko abapolisi bamusatiriye bakamukura i Busabala ariko ntiyemeje ko yatawe muri yombi. Mbere yuko atabwa muri yombi, Bobi Wine yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko imodoka ye polisi iyitwaye abwira abamushyigikiye gukomera no guhirimbanira kuzatsinda. Ubutumwa bwa nyuma buheruka kuri Twitter ye bwanditswe n’undi muntu ufite uburenganzira bwo kuyandikaho avuga ko uwo muririmbyi yatawe muri yombi hakoreshejwe ingufu.

Inshuro nyinshi ubutegetsi bwagiye buburizamo ibitaramo by’uyu mucuranzi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni wa Uganda. Urubyiruko rwo muri Uganda rukomeje kugenda ruterwa ingufu n’uyu muririmbyi w’umudepite ukomeje guhagama ubutegetsi abinyujije mu bihangano bye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG