Ubufransa bwahamagaje Ambasaderi wabwo mu Rwanda Laurent Contini kuza kugira ibisobanuro atanga ku kibazo cy’umubano hagati y’ibihugu byombi. Ibyo bibaye nyuma y’uko u Rwanda ruvugwaho kutemera ugomba kuba ambasaderi mushya w’Ubufransa Helene Le Gal, usanzwe uhagarariye inyungu z’Ubufransa i Quebec muri Canada.

Ijwi ry’Amerika ryashakishije, inshuro nyinshi, uko ryavugana n’abayobozi ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, ariko ntibitaba telefoni zabo zigendanwa. Iyo tubabona, twari kubabaza niba koko ari impamo ko u Rwanda rwanze kwemera Ambasaderi Le Gal n'ipamvu nyakuri zatumye rumwanga.

Gusa, ikinyamakuru Jeune Afrique, gisubirwamo n’Ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP, byandika ko impamvu u Rwanda rwamwanze ari uko yaba akorana bya hafi na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufransa bwana Alain Juppe.

Kuri iki kibazo, mugenzi wacu Eugenie Mukankusi yavuganye na bwana Jean Marie Vianey Ndagijimana, utuye mu Bufransa, wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufransa. Yamubajije uko we abona kuba u Rwanda rwaranze uwo Ambasaderi mushya.