Uko wahagera

Ukraine Yahagaritse Imbuga za Interineti z'Ibinyamakuru by'Uburusiya


Ukraine ivuga ko yahagaritse izi mbuga mu rwego rwo gufatira ibihano ibitangazamakuru bikwirakwiza amatwara y’Uburusiya no kuyobya abaturage bayo.

Umubano w’ibi bihugu byahoze mu cyahoze ari ubumwe bw’aba soviyeti ukomeje kurushaho kuba mubi kuva Uburusiya bwigaruriye akarere ka Crimeya mu 2014.

Ukraine n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bishinja Uburusiya kohereza igisirikali cyabwo gushyigikira imitwe ishaka kwikura kuri Ukraine. Ibi kenshi ngo bitizwa umurindi n’ibitangazamakuru by’Uburusiya byandikirwa ku mbuga za interineti.

Iteka rya Perezida Volodymyr Zelensky ryasohotse kuri iki cyumeru ryategetse gufunga isomwa ry’imbuga z’amakuru zo mu Burusiya 12.

Ibyo binyamakuru birimo icyandika ibijyanye n’ubukungu Vedomosti giherutse kwegurirwa abanditsi bakorana bya hafi na Kremlin, ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burusiya.

Umukozi mukuru wo muri peresidansi ya Ukraine Mykhaylo Podolyak, yavuze ko izo mbuga zari zibangamiye umutekano n’ubusugire bw’igihugu.

Naho perezidansi y’Uburusiya yo ikavuga ko ari icyemezo kigamije kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru no kutemera inkuru zidagushimishije.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG