Uko wahagera

Uganda: Uwigize Umuganga Akabeshya Rubanda Inkingo Arashakishwa


Abashinzwe umutekano ku muhanda wo mu murwa mukuru Kampala
Abashinzwe umutekano ku muhanda wo mu murwa mukuru Kampala

Polisi ya Uganda irimo guhiga umugabo witwaye nk’umuganga kandi yataye muri yombi abaforomo babiri bafatanyije na we gutanga icyo bise urukingo rwa COVID. Uwo mugabo ushakishwa wigize umuganga yahaye icyo yise urukingo rwa virusi ya corona abantu amagana.

Uwo wigize umuganga yabashije kwumvisha amasosiyeti menshi ko yakwishyurira abakozi bayo bakabona urukingo. Yabacaga amashilingi ya Uganda hagati y’i 100,000 na 200,000. Ni ukuvuga hagati y’amadorali 28 na 56 ku rukingo nk’uko umuyobozi w’urwego rushinzwe gukurikirana ubuzima bw’abaturage mu biro bya perezida, Dr. Warren Naamara, abivuga.

Uyu muyobozi yagize ati: “Byarabonekaga ko ari ubumamyi, uyu muntu yashakaga amafaranga, icyaha gisanzwe cy’urugomo …dukeka ko yaba yarateraga abantu inshinge z’amazi, kubera ko nta bara agira, nta mpumuro kandi nta ngaruka”. Yakomeje agira ati: “Aracyihishahisha ariko turamuhiga. Twafashe abaforomo babiri yakoreshaga”.

Inyandiko zafatiwe mw’isakwa ry’aho abakekwa bakoreraga, zerekana ko abantu byibura 812 bahawe urukingo, ariko Naamara yavuze ko umubare ushobora kuba urenze uwo.

Yongeyeho ko abakora iperereza banahabonye ibikoresho bitandukanye by’ibihimbano bijyanye n’izo nkingo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG