Uko wahagera

Uganda: Perezida Museveni Ararahirira Indi Manda Kuri Uyu wa Gatatu


Kuri uyu wa gatatu Perezida Museveni wa Uganda ararahirira kuyobora icyo gihugu indi myaka itanu yiyongera kuri 35 amaze ku ntebe y'ubutegetsi.

Umutekano wakajijwe ku murwa mukuru wa Uganda, Kampala, mu rwego rwo kwitegura uwo muhango biteganijwe ko uzitabirwa n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Polisi y’igihugu yo ivuga ko yamenye undi umugambi w'umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi Bobi Wine, wo gutegura ibindi bikorwa byo kurahira nk’aho ari we mukuru w’igihugu watowe, bityo bakaba bitegura gukumira ibyo bikorwa. Gusa, ishyaka ry'uyu munyapolitike rirabihakana rikavuga ko ari amakuru y'ibinyoma

Ignatius Bahizi umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika uri i Kampala muri Uganda Arakurikiranira hafi iby'iyo myiteguro, aratubwira uko bimeze muri iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:48 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG