Uko wahagera

Uganda: PAM Igiye Kugabanya Ibiribwa Igenera Zimwe mu Mpunzi


Muri Uganda Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ryatangaje ko rigiye kugabanya ibiribwa bigenerwa impunzi zicumbikiwe muri icyo gihugu mu nkambi nka Kyaka I, Kyaka II, Nakivakivale no mu Rucyinga.

PAM yari iherutse kugabanya urugero rw'ibiribwa yatangaga isigaza 60 ku ijana none igiye kongera kubigabanya hasigare 40 ku ijana. Uyu muryango uvuga ko iki kibazo kirimo guterwa n'uko abayitera inkunga bayigabanyije.

Gusa ibizagabanywa muri izi nkambi bizongerwa ku bihabwa mpunzi ziri mu majyaruguru ya Uganda zifatwa nk'iziri mu bibazo by'urusobe kurusha izindi. Zizahabwa ibigera kuri 70 ku ijana ku rugero rwahozeho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG