Perezida Museveni wa Uganda na mugenzi we Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ku munsi wa Gatatu batangije ibikorwa byo kubaka imihanda ihuriweho n’ibihugu byombi.
Kuva mu gitondo, abaturage bari batonze imirongo ku mihanda bategereje kwakira abakuru b'ibihugu byombi. Perezida Museveni wa Uganda wagombaga kwakira mugenzi we wa Kongo ku ruhande rwa Uganda ni we wabanje kuhagera, ariko Perezida Felix Tshisekedi aza gutinda ahagera hafi nyuma y’amasaha atatu.
Akihagera Museveni yagiye kumwakirira ku iteme rya Mbondwe ryo muri Uganda ryubatse ku ruzi rwa Lhubiriha ari na rwo rutandukanije ibihugu byombi.
Perezida Tshisekedi amaze gukandagira ku butaka bwa Uganda hariririmbwe indirimbo z'ibihugu byombi, bahita bajya mu nama y’umwiherero yabereye mu ihema bari bubatse ku mupaka. Barangije iyo nama baganiriye n'abaturage ku ruhande rwa Uganda kumara akanya gato.
Mu ijambo rigufi yavugiye aho, Museveni yavuze ko we na mugenzi we baganiriye birambuye ku byerekeye imihanda igiye kubakwa muri Kongo ihuza ibihugu byombi hamwe no ku mutekano w'akarere k’ibiyaga bigali, ariko ntiyagira ikindi yongeraho.
Perezida Tshisekedi yabwiye abaturage barimo abayobozi batandukanye ku mpande zombi ko igitekerezo cy’iyo mishinga batangije cyazanywe na Museveni nyuma na we ubwe akumva agishimye kuko cyahuye n’icyo yari asanganywe cy'uko ibihugu byombi byabafatanya.
Nyuma y'aho abakuru b'ibihugu bombi bahise bambuka umupaka bava Mpondwe ku ruhande rwa Uganda bajya Kasindi ku ruhande rwa Kongo hari hateguriwe umuhango wo gutangiza iyubwakwa ry’iyo mihanda abategetsi bashinga ibuye ry'ifatizo.
Aho ni ho Perezida Tshisekedi yavugiye ko uyu mushinga ugiye gufasha igihugu cye mu kuzamura iby’ubucuruzi hamwe no kurushaho kubumbatira umutekano wa rubanda.
Mu ijambo Museveni yavugiye ku butaka bwa Kongo, yabanje gusuhuza Abanyekongo mu rurimi rw’igikonjo rwambukiranya iyo mipaka yombi, atanga urutonde rw’amoko y'abaturiye akarere k’ibiyaga bigali bahuje imico n’indimi. Yavuze ko ari abantu bamwe bakwiye gufatanya muri byose.
Buri gihugu kizatanga 20 ku ijana by'ayo mafaranga asigaye atangwe na Kompanyi yo muri Uganda ya Dott Services igiye kubaka iyo mihanda hanyuma izayishyuze mu misoro y'abazajya bakoresha iyo mihanda.
Minisiteri ishinzwe ubwubatsi bw’imihanda muri Uganda ivuga ko bizafata imyaka 15 kugira ngo iyo kompanyi izakusanye ayo mafaranga izaba yarashoye mu kubaka iyo mihanda, biteganijwe ko iyi mishanga izaba yarangiye mu gihe kiri hagati y’imaka itatu kugeza kuri ine.
Facebook Forum