Uko wahagera

Ubwongereza: Kohereza Abimukira mu Rwanda Birahenze Kurusha Kubagumana.


Igiporisi cirukana abimukira bari mu migumuko mu Bwongereza
Igiporisi cirukana abimukira bari mu migumuko mu Bwongereza

Guverinoma y'Ubwongereza iratangaza ko kohereza abimukira mu Rwanda bihenze cyane kurusha kubagumana.

Mu cyegeranyo yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere, guverinoma y’Ubwongereza ivuga ko izakoresha kuri buri mwimukira amapawundi 105,000 izishyura u Rwanda, amapawundi 22,000 y’indege, n’amapawundi 18,000 y’imirimo ijyanye n’iby’amategeko.

Yose hamwe ni amapawundi 169,000, ni ukuvuga nk’amadolari y’Abanyamerika 215,000. Arenzeho amapawundi 63,000 kurusha buri mwimukira agumye mu Bwongereza. Guverinoma ariko ivuga ko kubohereza birimo inyungu kubera ko itazabatangaho ikiguzi cy’amacumbi imbere mu Bwongereza. Isobanura ko gishobora kuzamuka mu gihe kiri imbere kugera ku mapawundi miliyari 11 ku mwaka kivuye ku mapawundi miliyari 3.6 muri iki gihe.

U Rwanda rwagiranye mu mwaka ushize n’Ubwongereza amasezerano yo kwakira abimukira. Ubwongereza buvuga ko ari imwe mu nzira zo gukemura ikibazo cy’abantu ibihumbi n’ibihumbi bajya kubusaba ubuhungiro, bavuye mu Bufaransa mu twato duto. Minisitiri w’intebe, Rishi Sunak, yagize iki kibazo kimwe muri bitanu bya mbere by’ibanze ku isonga y’ibyo guverinoma ye igomba kwitaho.

Indege yagombaga kujyana aba mbere mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize. Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’Uburayi rwabiburijemo. Mu kwa 12 gushize, Urukiko Rukuru rw’i Londres mu Bwongereza rwo rwavuze ko byubahirije amategeko. Abimukira, barimo abakomoka muri Siriya, Sudani, Iraki, Irani na Viyetinamu, n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu barajuriye. Urukiko rw’Ubujurire rw’Ubwongereza ruzatanga umwanzuro warwo ku wa kane w’iki cyumweru.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG