Uko wahagera

Ubwongereza Bwafashe Ukekwaho Iterabwoba


Hashem Abedi umuvandimwe wa salamn Abedi witurikirejeho igisasu i Manchester mu Bwongereza
Hashem Abedi umuvandimwe wa salamn Abedi witurikirejeho igisasu i Manchester mu Bwongereza

Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko yataye muri yombi umuvandimwe w’umwe mu biyahuzi biturikirijeho ibisasu.

Yafatiwe muri Libiya azanwa i Londres mu Bwongereza aho akekwaho kuba yarafashije umuvandimwe we gutegura umugambi mubisha w’igitero cyagabwe kuri stade ya Manchester mu mwaka wa 2017.

Hashem Abedi, ufite imyaka 22 yahise atabwa muri yombi akigera ku kibuga cy’indege cy’i Londres kuri uyu wa gatatu. Biteganyijwe ko azagaragara imbere y’urukiko rwa Westminster Magistrates n'ubwo polisi itigeze ivuga igihe urubanza rwe ruzabera.

Salman Abedi yiturikijeho igisasu igitaramo cy’umuhanzikazi w’Umunyamerika Ariana Grande gihumuje, hapfa abantu 22 abandi 500 barakomereka.

Polisi iravuga ko Hashem Abedi aregwa icyaha cy’ubwicanyi, gucura umugambi wo kwica n’ubufatanyacyaha mu guturitsa ibisasu bishyira ubuzima mu kaga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG