Uko wahagera

Ubwoko Bushya bwa Virusi ya Corona Bwageze mu Rwanda


 Dr Ngamije Daniel minisitiri w'ubuzima mu Rwanda
Dr Ngamije Daniel minisitiri w'ubuzima mu Rwanda

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda iratangaza ko ubwoko bushya bwa virusi ya Corona bwitwa Delta bwageze mu Rwanda. Iravuga ko mu minsi iri imbere, abaturage bagiye kujya bizuzumisha Covid-19 mu tugari twabo mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’ubwo bwoko bushya bwa Coronavirus.

Mu kiganiro minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yahaye radiyo Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa gatanu, Dr. Daniel Ngamije yasobanuye ko mu bipimo bingana na 36000 byafashwe 67 ku ijana basanganywe ubwo bwoko bushya bwa Virusi ya Corona.

Uyu muganga yasobanuye ko ubu bwoko ari bubi ugereranyije na Virus yari isanzweho mu Rwanda.

Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije yasobanuye ko iyi ndwara ifite ibimenyetso nk’ibya Virus yabanje. Yavuze ko abenshi yagaragayeho bavuga ko bafite umutwe ukabije, bananiwe cyane, bafite inkorora ikabije, ariko igikomeye kurusha n’uko abenshi bahura n’ikibazo cyo guhumeka bigoranye.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko mu bantu barwaye Covid-19 basaga 15000 abarenga 14000 barwariye mu ngo zabo. Leta iravuga ko igiye giushyiraho uburyo bugamije gukumira ikwirakwizwa ry'ubwandu mu bantu baturanye

Ministre Ngamije avuga ko bitewe n'uko abanyarwanda bamwe batuye, haraho bizaba ngombwa ko urugo rwose rwashyirwa muri 'guma mu rugo', mu gihe haba hari uwagaragayeho uburwayi.

Mu bipimo yashyize hanze kuri uyu wa kane, Ministeri y’ubuzima ivuga ko abantu 45950 ari bo bamaze gusanzwamo Covid-19, harimo 30191 bamaze gukira, abakirwaye bagera 15238. Abamaze guhitanwa n’iyi ndwara bagera 521, barimo abagera kuri 80 bapfuye mu minsi 8 y’uku kwezi kwa 7 gusa

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG