Uko wahagera

Ubuyobozi bw'Ikigo UTC Burashinja Leta y'u Rwanda Kukigarurira


Umujyi wa Kigali mu Rwanda
Umujyi wa Kigali mu Rwanda
Ubuyobozi bw’ikigo cy’ubucuruzi UTC burashinja Komisiyo ishinzwe gucunga imitungo idafite beneyo mu Rwanda, kuba ifatira amafranga y’ubukode aturuka mu kigo cy’ubucuruzi UTC cyabatse mu mujyi wa Kigali.

Mw’itangazo umuyobozi w’icyo kigo Tribert Ayabatwa Rujugiro yashyize ahagaragara, avuga ko icyo cyemezo cy’akarere ka Nyarugenge kinyuranije n’amategeko agenga ubucuruzi mu Rwanda, kandi ko gishobora gukumira abashoramari b’abanyamahanga. Yatangarije mugenzi wacu Etienne Karekezi ko bihangayikishije.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:08 0:00
Ibishamikiyeho


Nyuma yo kuvugana na bwana Tribert Rujugiro, umunyamakuru Etienne Karekezi yabajije bwana Pierre Kalisa, uhagarariye komisiyo yo gucunga imitungo idafite beneyo mu Rwanda, impamvu iyo komisiyo ishaka gufata amafranga y’ubukode aturuka mu kigo cy’ubucuruzi UTC. Kalisa Pierre ati komisiyo igendera ku mategeko.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:42 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG