Uko wahagera

Ubuyapani: Uwicanaga Yifashishije Twitter Yakatiwe Urwo Gupfa


Igishushanyo cyakozwe na Masato Yamashita taliki 30 z'Ukwa cyannda 2020 cyerekana Takahiro Shiraishi hagati y'abapolisi babiri mu rukiko rw'i Tokyo mu Buyapani.
Igishushanyo cyakozwe na Masato Yamashita taliki 30 z'Ukwa cyannda 2020 cyerekana Takahiro Shiraishi hagati y'abapolisi babiri mu rukiko rw'i Tokyo mu Buyapani.

Takahiro Shiraishi w’imyaka 30 yiyemereye ko yishe abo bantu icyenda bose yahuriye nabo ku rubuga rwa Twitter, ari rwo yakoresheje kugira ngo abagereho.  

Urukiko rw’intara ya Tokyo mu Buyapani kuri uyu wa Kabiri rwahanishije igihano cy’urupfu umugabo witwa Takahiro Shiraishi uzwi nka “Twitter Killer” kubera ko yakoresheje imbuga nkoranya mbaga kugira ngo agere ku bantu icyenda yishe.

Ni urubanza rwatangaje abantu mu Buyapani. Yiyemereye ko yishe abo bantu icyenda bose yahuriye nabo ku rubuga rwa Twitter, ari rwo yakoresheje kugira ngo abagereho.

Polisi yataye muri yombi, Takahiro Shiraishi w’imyaka 30, mu 2017, nyuma yo kubona imirambo y’abagore icyenda n’uw’umugabo umwe, mu bubiko bw’ibintu bikonje mw’icumbi rye ahitwa Zama, hatari kure cyane y’umujyi wa Tokyo.

Abakoze amaperereza bavuga ko Shiraishi, wakoreshaga izina “Hangman” yahuriye n’abantu kuri Twitter bavugaga ko bafite igitekerezo cyo kwiyahura. Yakoraga ku buryo bajya aho atuye, akabica, akabakatamo ibice. Binavugwa ko yakoreye ibya mpfura mbi abagore yishe.

Mu rukiko abunganira Shiraishi, barwanyije igihano cy’urupfu, bavuga ko abo yishe bose bifuzaga gupfa. Banavuze ko Shiraishi, atari afite mu mutwe hazima, ubwo yakoraga ibyo bikorwa by’ubwicanyi. Ariko umucamanza mukuru, Juji Naokuni Yano, yasubije ko mu bo Shiraishi yishe, nta n’umwe wari wemeye kwicwa. Shiraishi, yavuze ko atazajuriririra igihano cy’urupfu.

Mu Buyapani, icyo gihano cyubahirizwa mu buryo bwo kumanika uwagihawe.

Ibiro ntaramakuru byo mu Buyapani, bitangaza ko urwo rubanza rwatangaje abantu benshi mu Buyapani kandi byatumye guverinema y’igihugu cyose n’amasosiyeti afite imbuga nkoranya mbaga, ashyigikira urubyiruko rufite ishavu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG