Uko wahagera

Ubutegetsi Bushya bw'Abatalibani Buhishiye Iki Abanyafuganistani?


Mullah Abdul Ghani Baradar, umwe mu bashinze umutwe w'Abatalibani ahagararanye na Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Ubushinwa Wang Yi

Ashyigikira icyemezo cye cyo gukura ingabo z'Amerika muri Afuganistani, Perezida Joe Biden kuri uyu wa kabiri yavuze ko yabikoze mu rwego rwo kubahiriza ibyo yasezeranye yiyamamaza: ko azarangiza intambara yo muri Aziya yo hagati Amerika imazemo imyaka myinshi kurusha izindi.

Ubu Abanyafuganistani n'Isi yose bararikanuye: bareba niba Abatalibani bazubahiriza ibyo bavuze bakagerageza kudohora ku buryo bw'imiyoborere bakoreshaga mbere bakiri ku butegetsi mu mwaka wa 1996 kugeza 2001.

Ese bagarutse guhatira rubanda kubahiriza amategeko ya Sharia ku gihugu cyahindutse cyane mu myaka 20 ishize? Bazahatira abagore kwitwikira kuva ku mutwe kugeza ku birenge, bababuza gusohoka keretse baherekejwe n'umugabo na we wo mu muryango wabo? Bazabuza se abakobwa b'abangavu kujya mu mashuli? Bazabuza abantu kujya muri za sinema bahagarike icurangwa ry'indirimbo na za televiziyo? Bazongera se guhanisha igihano cyo kwicira mu ruhame abazarenga ku mategeko ya Sharia?

Mu biganiro byabereye i Qatar uyu mwaka n'ushize, abayobozi b'Abatalibani basezeranije ko abagore bazahabwa uburenganzira bungana nkuko byemewe mu idini ya Isilamu, harimo kwemererwa gukora no kwiga. Bagaragaje ko badohoye ku migenzereze kandi biteguye kwita ku burenganzira bwa ba nyamuke.

Kugeza ubu abarwanyi b'Abatalibani bageze mu mujyi wa Kabul, bagaragara nk'ababanye neza n'abaturage. Bahagaritse ibikorwa byo kurasa mu kirere mu rwego rwo kwishimira intsinzi. Babwiye abaturage kudahunga babasezeranya ko nta muntu uzahohoterwa, cyangwa ngo ibye byangizwe. Ariko bamwe mu banyapolitike baravuga ko aya ari amareshyamugeni, ko ni bamara kugera ku butegetsi neza ari bwo bazigaragaza uko bari, kandi bakemeza ko atari kwiza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG