Uko wahagera

Ubusuwisi Bwasubitse Ingendo z’Indege i Kabul Kubera Umutekano Muke


Ku kibuga cy'indege cy'i Kabul
Ku kibuga cy'indege cy'i Kabul

Iki gihugu cyasubitse ingendo z’indege zijya Uzbekistani zari zigamije gufasha guhungisha abantu zibakura mu gihugu gituranyi cy’Afghanistani. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubusuwisi yabivuze uyu munsi kuwa gatandatu, atanga impamvu z’umutekano urushaho kuba muke, ukaba utuma kugera ku kibuga cy’indege Kabul biba ikibazo gikomeye.

Mw’itangazo minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yavuze ko mu masaha ashize, ibibazo by’umutekano byarushije kuba insobe ku kibuga cy’indege cy’i Kabul. Yongeyeho ko umubare munini w’abantu bari ku kibuga cy’indege n’abanyuzamo bagahangana, bituma kuhagera bitoroha.

Ibihumbi by’abanyamahanga n’abanyafuganistani bakora muri z’ambasade n’ab’imiryango mpuzamahanga itanga infashanyo, barahungishijwe banyuze ku kibuga cy’indege cy’i Kabul kuva inyeshyamba z’abatalibani zinjiye mu murwa mukuru, ubu hashize icyumweru. Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden, ejo kuwa gatanu yavuze ko abantu 13 000 bahungishijwe n’indege za gisilikare z’Amerika guhera kw’italiki ya 14 y’uku kwezi kwa munani.

Ubusuwisi, ejo kuwa gatanu bwari bwateguye urugendo rw’indege rujya muri Uzbekistani gufasha mu bikorwa byo guhungisha abantu ba bwo bava muri Afghanistani. Cyakora itangazo rya minisitiri w’ububanyi n’amahanga yasohoye uyu munsi kuwa gatandatu, rivuga ko umubare muto gusa w’abantu, ari wo ubu ushobora gutwarwa n’indege ziva Kabul zijya Tashkent. Yongeraho ko bitewe n’uko bidakewe gukura abantu i Tashkent magingo aya, indege zagombaga kujya mu murwa mukuru wa Uzbekistani uyu munsi, zahagaritswe.

Ubudage na bwo bwahagaritse indege nk’izo zari ziteganyirijwe guhungisha abantu uyu munsi kuwa gatandatu kandi n’ibindi bihugu bifite ibibazo byiyongera byo gukura muri Afghanistani, abaturage ba byo n’abakozi kavukire kaho nk’uko minisitiri yabitangaje. ((Reuters))

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG