Kuva ejo bundi kuwa gatandatu, Song Tao, intumwa yihariye ya perezida w’Ubushinwa Xi Jinping, muri iyi minsi ari mu murwa mukuru wa Koreya ya ruguru. Impande zombi ntacyo zitangaza gikomeye kugeza ubu ku biganiro arimo agirana n’abategetsi bo hejuru i Pyongyang.
Ibitangazamakuru bya leta ya Koreya ya ruguru byavuze gusa ko ibi biganiro birebana n’umubano w’ibihugu byombi, n’impungenge z’ibihugu byombi ku bibazo byo mu kigobe cya Koreya no mu karere.
Naho umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, mu kiganiro akora buri wa mbere n’abanyamakuru, yemeje gusa ko Song Tao ari i Pyongyang koko. Ariko nta kindi yarengejeho. Song Tao, ukuriye urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga mu ishyaka rimwe ry’Ubushinwa, ni we mutegetsi wo hejuru wa mbere w’Ubushinwa ugendereye Koreya ya ruguru muri iyi myaka ibiri ishize.
Amakuru amwe n’amwe atarabonera gihamya avuga ko Song Tao ashobora kubonana n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru Kim Jong Un. Biramutse bibaye byaba ari intambwe ikomeye, kubera ko umubano w’ibihugu byombi, byahoze ari inshuti magara, wasubiye hasi muri iki gihe biturutse ku myitwarire ya Pyongyang ihora isuzugura ibyemezo by’Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi. Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bitanu biyifitemo icyicaro gihoraho.
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, ubwe nawe avuga ko urugendo rwa Song Tao i Pyongyang ari intambwe ikomeye mu rwego rwo gushaka igisubizo cya dipolomasi ku kibazo cy’intwaro kirimbuzi za Koreya ya ruguru.
Uyu munsi, Perezida Trump yasubije Koreya ya ruguru ku rutonde rw’ibihugu bifasha iterabwoba ku isi. Pyongyang yagiye kuri uru rutonde bwa mbere mu 1987. Yaruvuyeho mu mwaka w’2008.
Facebook Forum