Uko wahagera

Ubushinwa Bwatoye Itegeko Ryemera Kurasa Ubwato bw'Ibindi Bihugu


Kapal Garda Pantai China tampak dari kapal TNI AL saat patroli di Zona Ekonomi Eksklusif Indonesia di utara Pulau Natuna, 11 Januari 2020. (Foto: Risyal Hidayat/Antara via Reuters)

Abasesengura ibya Politike baravuga ko Itegeko rishya ry'Ubushinwa ryemerera abasirikare babwo kurasa amato y'ibidi bihugu mu nyanja y'Ubushinwa, rigamije kwibasira ibihugu byo muri Aziya bishyigikiye Amerika.

Italiki 22 z'ukwezi kwa mbere uyu mwaka, urwego rukuru rushyiraho amategeko mu Bushinwa rwemeje ko abasirikare barinda imipaka y'icyo gihugu yo mu nyanja, bashobora gukoresha ingufu. Iryo tegeko rivuga ko bemerewe gukoresha uburyo bwose mu guhagarika amato y'amahanga, harimo no kuba bakoresha intwaro zo mu mato ya gisirikare y'Ubushinwa.

Ubushinwa bufite ubwato bugera kuri 200 ku mupaka wabwo wo mu mazi. Ubwo bato buhura n'ubw'ibindi bihugu nka Maleziya, Filipine na Viyetinamu na byo bivuga ko bifite uburenganzira ku nyanja yo mu majyepfo y'Ubushinwa ihera Hong Kong ikagera kuri Indonnesiya y'Epfo.

Leta zunze Ubumwe z'Amerika ikunda kunyuza ubwato bwa gisirikare muri ayo mazi mu bilometero 3.5 mu rwego rwo kwihaniza Ubushinwa no kubwereka ko ishyigikiye ibindi bihugu byo muri Aziya y'Epfo bivuga ko bifite uburenganzira bumwe n'ubw'Ubushinwa kuri iyo nyanja. Ubushinwa bwo buvuga ko bwihariye 90 ku ijana by'iyo nyanja ariko ibindi bihugu bikabona ko ibyo ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga imipaka yo mu mazi.

Ibihugu bitatu byo muri Aziya y'Epfo ndetse na Taiwan na Brunei bidakunze kuvuga byinshi, byanga Ubushinwa kubera gahunda yabwo yo gushaka kwigarurira ako karere cyane, cyane mu birwa bya Paracel ba Spratly. Ubushinwa, bushyigikiwe n'ingabo zikomeye kurusha izindi muri Aziya, zikaba iza gatatu mu gukomera ku isi, bwubatse ku turwa duto ibihugu byo mu majyepfo y'Aziya byemeza ko ari ubutaka bwabyo. Hafi y'utwo turwa hazwiho kugira umusaruro mwinshi w'amafi ku barobyi no ku bucukuzi bwa peterilo yo munsi y'inyanja

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG