Uko wahagera

Ubushinwa Burashinjwa Guhohotera Aba-Uyghurs


Ikigo gifungirwamwo aba-Uyghur i Dabancheng mu burengero bw'Ubushinwa. Isanamu yafashwe kw'itariki ya 23/04/2021.

Ibihugu bitandukanye byo mu burengerazuba bw'isi n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu imwe n'imwe, bararega leta y'Ubushinwa ibyaha bikabije byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bw'aba-Uyghurs.

Ubwoko bw'aba-Uighurs ni abaturage b'Ubushinwa bo mu idini ry'Abayisilamu, biganje mu ntara ya Xinjiang yo mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'Ubushinwa. Ibihugu bimwe na bimwe n'abashakashatsi bemeza ko leta y'Ubushinwa ifunga amamiliyoni mu bigo by'imirimo y'uburetwa, ikabakorera iyicarubozo kandi ikabafunga imbyaro ku ngufu itabibabwiye. Leta y'Ubushinwa yo ihora ibihakana, ikavuga ko muri ibyo bigo ahubwo ibigishirizamo imyuga.

Mu nama mpuzamahanga yabereye ku ikoranabuhanga kuri iki kibazo cy'aba-Uighurs, amahanga, arangajwe imbere na Leta zunze ubumwe z'Amerika, Ubwongereza n'Ubudage, yasabye Ubushinwa kurekeraho kubahohotera. Iyi nama yahuje abantu 152 barimo abahagarariye ibihugu 51.
Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z'Amerika muri ONU, Linda Thomas-Greenfield, yavuze ko guverinoma ya Perezida Biden izakomeza guhaguruka no guhagarara, no kwamagana ibyo muri Xinjiang kugera igihe leta y'Ubushinwa izahagarikira kuhakora "ibyaha byibasiye inyokomuntu na jenoside ku ba-Uighurs n'abandi banyakamwe."

Kuri ambasaderi w'Ubwongereza muri ONU, Barbara Woodward, wigeze no kuba ambasaderi w'igihugu cye i Beijing, ibyo Ubushinwa bukorera aba-Uighurs muri Xinjiang ni "kimwe mu byago bikomeye mu rwego rw'uburenganzira bwa muntu muri iki gihe tugezemo." Yemeza ko hari ibimenyetso bifatika, bimwe biturutse ku mashusho ya satelite, ubuhamya bw'abarokoka, ndetse n'inyandiko za guverinoma y'Ubushinwa ubwayo.

Ambasaderi w'Ubudage muri ONU, Christoph Heusgen, yasabye abari mu nama kwirengagiza "iterabwoba Ubushinwa bwatangiye kubashyiraho, no gukomeza ubutwari bwabo kugera igihe aba-Uighurs batazaba bagifungirwa ubusa, batazaba bagikoreshwa imirimo y'uburetwa, kugeza igihe bazaba bashobora kwidegembya no kugaragaza ibitekerezo byabo nta nkomyi." Yabajije Ubushinwa, ati: "Niba ntacyo mufite mushaka guhisha, kuki mudashaka kwemerera Umuryango w'Abibumbye kujya gusura Xinjiang kandi mu bwisanzure busesuye?"

Kenneth Roth, umuyobozi nshingwabikorwa w'umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, we yagaragaje ko Ubushinwa burimo bukora ibishoboka byose kugirango butaryozwa "ibyaha byibasiye inyokomuntu bukorera aba-Uighurs."

Umunyamabanga mukuru w'Amnesty International, Agnes Callamard, yavuze ko ari "ikigeragezo gikomeye ku nzego zose ziharanira uburenganzira bwa muntu mu rwego rwo gukora anketi ku birego by'amabi leta y'Ubushinwa ikorera abaturage bayo bwite b'aba-Uighurs, no kubiryoza ababikora."

Ambasade y'Ubushinwa muri ONU yari yoherereje inyandiko abahagarariye ibihugu byabo mu Muryango w'Abibumbye uko ari 193 ibasaba gusuzugura iyi nama. Iti: "Kuyijyamo bizangiza umubano n'ubufatanye dufitanye namwe."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG