Uko wahagera

Ubushinwa Bukomeje Kwagirizwa Gucecekesha Abanyamakuru


Chen Jieren
Chen Jieren

Ubushinwa bwakatiye umunyamakuru wakoreraga ikinyamakuru gishinzwe kwamamaza amatwara y’ishyaka riri ku butegetsi igihano cyo gufungwa imyaka 15.

Umunyamakuru Chen Jieren arashinjwa kwibasira ishyaka rya gikomunisiti riri ku butegetsi, nk'uko inyandiko z’urukiko zabigaragaje.

Iki gihano cyahawe umunyamakuru Chen Jieren kirashimangira ibikorwa byo kutihanganira ubwisanzure bw’itangazamakauru bya guverinoma y'Ubushinwa iyobowe na Perezida Xi Jinping.

Uyu mutegetsi ashinjwa gucecekesha abanyamakuru no gutegeka ibitangazamakuru byo mu Bushinwa gukorera inyungu z'ishyaka rya gikomunisiti riri ku butegetsi.

Ibi bibaye mu gihe Ubushinwa bukomeje kotswa igitutu n’amahanga abushinja guhisha amakuru ajyanye n’icyorezo cya virusi ya corona cyabonetse bwa mbere muri icyo gihugu.

Ibihugu bitandukanye birimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika birashaka kumenya niba Ubushinwa bwarihereranye amakuru yashoboraga gufasha kubuza iyo virusi gukwirakwira ku isi.

Kuri uyu wa kane umunyamakuru Chen yahamijwe icyaha cyo guteza ibibazo ishyaka, ubwambuzi, ibikorwa by’ubucuruzi bitemewe na ruswa.

Itangazo ryasohowe n’urukiko rwo mu ntara ya Hunan rugaragaza kandi ko uyu munyamakuru yanashinjwe ibyaha birimo gutangaza ibinyoma abinyujije kuri interineti.

Umuryango w’impirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu mu Bushinwa wavuze ko Chen azira ibitekerezo bya politike yahitishije ku mbuga nkoranyambaga. Uwo muryango wamusabiye kurekurwa bidatinze.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG