Uko wahagera

Ubushinwa Bugaya Amerika Bukayisaba Kwihutira Kwikosora


Umuvugizi w'Ubushikiranganji bw'imigedneranire y'Ubushinwa n'ayandi makungu Geng Shuang
Umuvugizi w'Ubushikiranganji bw'imigedneranire y'Ubushinwa n'ayandi makungu Geng Shuang

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa Yanenze igikorwa cy’Amerika, nyuma y’uko Ikinyamakuru The New York Times gitangaje ko abategetsi b’Ubushinwa binjiye mu kigo cya gisilikare bikaza kubaviramo guhambirizwa.

Uyu munsi, Ubushinwa bwasabye Leta zunze Ubumwe z’Amerika, kwihutira gukosora icyo bwise ikosa rya zo, ryo kwirukana abategetsi b’Ubushinwa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Geng Shuang, yavuze ko ibirego by’Amerika kuri abo bategetsi, binyuranyije n’ukuri n’uburyo ikwiye kurinda byanyabyo uburenganzira bw’abadipolomate.

Geng yavuganye n’abanyamakuru asubiza ibibazo ku byatangajwe na New York Times, yanditse ko Amerika yirukanye mw’ibanga abategetsi b’Ubushinwa babiri nyuma y’uko binjiye n’imodoka mu kigo cya gisilikare kiri muri leta ya Virginia.

Ikinyamakuru The Times cyavuze ko byibura umwe muri abo bategetsi, ushinzwe iperereza, yasobanuye ko bumvise nabi amabwiriza bahawe yo gukata bagasubira inyuma, ubwo bari bageze ku marembo y’ikigo cya gisilikare bayobye.

Hari amakuru yaturutse mu bazi iki kibazo bavuga ko ibyo byabaye mu mpera z’ukwezi kwa cyenda, ubwo abofisiye babiri b’Ubushinwa n’abagore babo bari mu modoka bageze ahasuzumirwa ibyangombwa ku kigo cya gisilikare. Babwiwe kwinjira mu marembo y’ikigo kugira ngo babashe gukata basubire inyuma. Abo bategetsi bakomeje mu kigo cya gisilikare, bahagarikwa n’uko amakamyo azimya umuriro yari yafunze umuhanda.

Amakuru avuga kandi ko abategetsi b’Amerika bahakanye ibyo bisobanuro, kandi ko babibona nk’uburyo bwo gusuzuma uko umutekano uhagaze ku kicyo cya gisilikare.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG