Uko wahagera

Uburyo bwa burundu bwo kuboneza urubyaro bwitwa "Vasectomie"


Uburyo bwa vasectomie ni bwo bwa nyuma guverinoma y’u Rwanda yatangiye gukoresha mu mezi make ashize.

Gahunda zo kuboneza urubyaro kw’isi ntizitangiye mu mezi cyangwa se mu myaka mike ishize. Leta y’u Rwanda yatangiye gushimangira ibyo kuboneza urubyaro ishinga ikigo kitwa ONAPO mu mpera y’imyaka ya za 80. Icyo kigo ni cyo cyagenaga ingamba zo gufasha imiryango kuringaniza imbyaro, hakoreshejwe uburyo bunyuranye.

Uburyo bwa vasectomie ni bwo bwa nyuma guverinoma y’u Rwanda yatangiye gukoresha mu mezi make ashize. Muganga Kagabo Leonard ukora mu byo kuboneza urubyaro muri minisiteri y’ubuzima avuga ko vasectomie ari uburyo bwo kuboneza urubyaro hakoreshejwe kubaga. Ni uburyo bugenda bugashyira uruzitiro mu miyobora-ntanga ibiri y’umugabo rukabuza intanga ngabo n’intanga ngore guhura.

Muganga Kagabo asobanura ko vasectomie ari uburyo bworoshye, ko umugabo abukorerwa agahita ataha kandi ko nta ngaruka bigira ku mugabo ubukorewe iyo bikozwe n’umuntu wabihuguliwe neza.

Ibisobanuro birambuye biri mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eugenie Mukankusi.

XS
SM
MD
LG