Uko wahagera

Bimwe mu Bitangazamakuru Bizagengwa n’Itegeko Rishya mu Burusiya


Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin
Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin

Inteko Ishinga Amategeko y’Uburusiya umutwe w’abadepite ejo kuwa Kane yatoye mu bwiganze umushinga w’itegeko ryemerera Leta gufata abanyamakuru, abanditsi bakoresha imbuga za internet n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nk’abakozi b’iperereza.

Uyu mushinga w’itegeko ushigaje kwemezwa n’umutwe w’abasenateri no gushyirwaho umukono na Perezida Vladimir Putin itegeko rigatangira gukurikizwa. N’itegeko rireba ibitangazamakuru by’ibihugu by’amahanga bikorera mu Burusiya ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Aya mategeko yanenzwe n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu ko akubiyemo amananiza ariko ashimagizwa n’abashyigikiye ubutegetsi mu Burusiya ko afite uruhare runini mu kurinda ubusugire bw’igihugu.

Hakurikijwe iri tegeko, ibikibiyemo bizaba bireba abanyamakuru n’abakozi b’ibigo by’itangazamakuru bafatwa nk’abakozi b’iperereza na Ministeri y’Ubutabera y’Uburusiya. Iri tegeko rizajya risaba abakorera ibyo bigo gushyira inyandiko igaragaza ko ibyo batunganije byakozwe n’umukozi w’iperereza ry’igihugu cyo hanze. Bazajya kandi basabwa kutanga inyandiko igaragaza isoko y’ingengo y’imari n’imikoreshereze yayo mu gihe cyose bisabwe kandi bemere kugenzurwa.

Abakozi b’Ijwi ry’Amerika n’abo ryahaye kontaro aba Radiyo Free Europe/Radio Liberty n’abakorera indi mishanga nka televiziyo yitwa Current time bagaragara nk’abari mu mboni y’iri tegeko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG