Uko wahagera

Uburusiya Bushyigikiye Ubutegetsi bwa Gisirikare muri Myanmar


Abasesengura iby'umutekano na politike baravuga ko Uburusiya bwongereye intwaro bugurisha muri Myanmar kandi buhagaze kuri jenerali Min Aung Hlaing uyoboye abakuyeho leta yatowe n'abaturage muri icyo gihugu.

Abasesenguzi bavuga ko ubu bufatanye buzatsura ingufu z'Uburusiya muri Aziya y'uburasirazuba bushyira amajyepfo kubera isoko ryo kugurisha intwaro.

Ibyo bimeze bityo mu gihe muri Myanmar abayobozi gakondo 10 batangaje ko bashyigikiye abarwanya iryo hirikwa ku butegetsi rya leta yatowe muri icyo gihugu.

Anthony Davis, usesengura ibyerekeye umutekano, ni umukozi mu kigo cyitwa Jane’s Group kiri i Bangkok. Avuga ko mu buryo bugaragara, Uburusiya bushaka gutsura umubano na Myanmar bunyuze mu gisirikare cyayo cyitwa Tatmadaw aho bugurisha intwaro zikoreshwa n'abasirikare barwanira mu kirere, ndetse n'izisanzwe.

Uburusiya kandi buragerageza gutsura umubano n'ishyirahamwe ry'ibihugu byo muri Aziya y'uburasirazuba rigamije iterambere ry'ubukungu ASEAN.

Uwo musesenguzi w'ibyumutekano na politike yavuze ko adatangajwe n'uko Ubushinwa n'Uburusiya bishyigikiye ko ibihugu bigize umuryango ASEAN bihurira mu nama yo kuganira kuri iki kibazo.

Uyu muryango wakunze kunengwa kutagira icyo uvuga kuri iki kibazo mu gihe abakuru b'ibihugu biwugize batsimbaraye ku ihame ryo kutivanga mu bibazo by'ikindi gihugu.

Abasesenguzi bavuga ko uyu muryango ugizwe n'ibihugu 10 ahanini bitegekwa n'ishyaka rimwe rukumbi cyangwa gisirikare byagombaga kwamaganwa kubera kutagira icyo bikora ku ihirikwa ry'ubutegetsi ryabaye muri Myanmar.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG