Uko wahagera

Uburusiya Bugiye Gutangira Kugerageza Urukingo rwa COVID-19 Rwemejwe


Uburusiya bugiye gutangira icyiciro gishya cy’igeragezwa ry’urukiko rwa COVID-19 iki gihugu cyemeje. Urwo rukingo rwitwa “Sputnik V” ruzahabwa abantu barenga ibihumbi 40 i Moscou.

Ikigega cy’ishoramali, “Russian Direct Investment Fund”, RDIF mu magambo ahinnye, cyabitangaje, cyavuze ko gishyigikiye uru rukingo, kandi ko ruzageragezwa mu bindi bihugu bitanu.

Urwo rukingo rwashimwe n’Abayobozi b’Uburusiya hamwe n’abahanga nyuma yo kurukurikirana igihe cy’amezi abiri rugeragezwa ku bantu bake. Ibyavuye muri iryo gerageza ntibyari byashyirwa ahagaragara.

Ariko abo bayobozi n’abahanga bararushimye bavugwa ko nta ngaruka rufite k’uruhawe kandi ko rukora neza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG