Uko wahagera

Uburezi n'Imibereho muri Kaminuza y'u Rwanda

  • Etienne Karekezi

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2011, guverinoma y’u Rwanda yahagaritse gutanga amafaranga ibihumbi 25 yahaga abanyeshuri biga mu bigo bya kaminuza n’amashuri makuru ya leta birenga icumi.

Muri rusange, abanyeshuri bahabwaga ayo mafaranga ya buruse y’inguzanyo barengaga ibihumbi 24 , abenshi baturuka mu miryango ikennye. Ese kuva ayo mafaranga akuweho, abanyeshuri bakiye bate icyemezo cya leta? Biga iki cyangwa biga bate? Babaho bate kandi babanye bate?

Mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Etienne Karekezi cyo ku ya 20 z’ukwa gatatu 2011, Ijwi ry’Amerika ryavuganye na bamwe muri abo banyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda mu kigo cy’I Butare. Iki kiganiro cyakusanijwe n’umunyamakuru Jeanne d’Arc Umwana ukorera I Kigali mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG