Uko wahagera

Uburayi Busabwa Kwubahiriza Amasezerano y'Ubutabazi


Bamwe mu bimukira barindiriye guhava batabarwa ku ruhande rw'Ubutariyano
Bamwe mu bimukira barindiriye guhava batabarwa ku ruhande rw'Ubutariyano

Umuyobozi mukuru w’umuryango w’ubutabazi bw’abakorera ingendo mu Nyanja ya mediterane , madame Sophie Beau, yahamagariye ibihugu by’iburayi kuzuza inshingano byiyemeje bigashakira hamwe icyambu cyizewe cyakakirirwaho ubwato bwa Aquarius bwatabaye abantu basaga 140 ubwo bari bagiye kurohama mu nyanja ya mediterane.

Kuri ubu ubwo bwato bw’ubutabazi buracyatembera mu nyanja hafi y’ikirwa cya Malte mu butaliyani aho bwimwe uruhusa rwo kuba rwahagarara ku nkombe.

Abo bimukira bemeza ko mu gihe bari bugarijwe rwagati mu nyanja ya mediterane amato atanu Manini yabanyuzeho akabirengagiza akikomereza nta no kubatabara. Ubwato bw’ubutabazi bwa Aquarius nibwo bwabatabaye. Muri bo hari higanjemo abagore n’abana bakomoka cyane cyane mu bihugu bya Somalia na Eritereya kandi byagaragaraga ko bishwe n’inzara.

Abarinzi b’inkengero z’inyanja ku ruhande rw’uburayi bavuze ko nta hantu na hato baha ubwo bwato ngo buhambukirize abo bimukira, umuyobozi SOS mediterane akabibona nk’uburyarya bw’ibihugu by’iburayi, byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga y’ubutabazi, ariko bikivuguruza byanga kwakira abimukira baba bugarijwe n’imivu ya mediterane.

No mu kwezi kwa gatandatu kandi, ubwato bw’ubutabazi bwa Aquarius bwari bwarohoye abimukira 630 bari bugarijwe bagiye kurohama, nuko ibihugu by’ubutaliyani na Malte byanga kubakira.

Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu mu Butaliyani Matteo Salvini we aherutse gukurira inzira ku murima abasare b’ubwato Aquarius bwo mu gihugu cy’ubudage, ko batazigera bemererwa gukandagira ku nkombe z’ubutaliyani mu gihe bakomeje kwambutsa abo bimukira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG