Umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi wafatiye ibihano by'inyongera igihugu cya Biyerorusiya. Inama ya ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga b'Ubulayi yemeje ibi bihano ku bandi bantu ku giti cyabo 78 n'ibigo bya leta 8. Aba bantu ntibashobora kubona viza zo kujya mu bihugu by'Ubulayi. Imitungo bahafite nayo igomba gufatirwa.
Ku birebana n'ibigo byafatiwe ibibihano, leta ya Biyerorusiya ubwayo, banki nkuru ya Biyerorusiya, n'izindi banki leta ya Biyerorusiya ifitemo imigabane myinshi, ibihugu by'Ubulayi ntibishobora kubiha inguzanyo z'imali Ibi bihugu bibujijwe kugurisha muri Biyerorusiya ibikenerwa byose n'inganda z'itabi.
Ibihugu by'Ubulayi bibujijwe kugurishya intwaro muri Biyerorusiya, kugera no ku ntwaro zo guhiga n'iza siporo, no kugura muri Biyerorusiya iby'amafumbire akoreshya mu buhinzi, n'ibikomoka kuri peteroli.
Ibi byose byatewe n'icyemezo cya leta ya Biyerorusiya cyo kuyobya indege ya sosiyete yo muri Irlande yari itwaye abagenzi ku italiki ya 23 y'ukwa gatanu gushize. Yavaga mu murwa mukuru w'Ubugereki, Athenes, yerekeza mu murwa mukuru wa Lithuania, Vilnius. Bayijyanye mu murwa mukuru wa Biyerorusiya, Minsk, kugirango babashe guta muri yombi abagenzi babiri bari bayirimo: Roman Protassevitch, umunyamakuru utavuga rumwe na leta ya Biyerorusiya, n'umukobwa w'inshuti ye, Sofia Sapega, ufite ubwenegihugu bw'Uburusiya.
Umuryango w'Ubulayi wari wafatiye ibihano bwa mbere abantu 88 bo mu butegetsi bwa Biyerorusiya, barimo Perezida Alexandre Loukachenko ubwe, n'umwe mu bahungu be. Uyu muryango uvuga ko uzabishyira mu bikorwa ufatanyije na Leta zunze ubumwe z'Amerika n'Ubwongereza, nabo bashobora gufatira Biyerorusiya ibihano byabo bwite.
Facebook Forum