Uko wahagera

Ubulayi n'Afurika mu Biganiro ku Hazaza h'Ubukungu Bwayo


Perezida wa leta y'inzibacyuho muri Sudani Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, ari kumwe na Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa i Paris mu murwa mukuru
Perezida wa leta y'inzibacyuho muri Sudani Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, ari kumwe na Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa i Paris mu murwa mukuru

I Paris mu Bufaransa, abakuru b'ibihugu by'Ubulayi n'Afrika barakorana inama uyu munsi ku kibazo cy'imali gikomereye Afurika kubera Covid 19.

Bose hamwe ni 21. Inama yabo irimo n'abayobozi n'ibigo mpuzamahanga by'imali, nka FMI (Ikigega mpuzamahanga cy'imali), na BAD (Banki nyafurika itsura amajyambere).

Nk'uko FMI ibivuga, Afrika ishobora kuzagira igihombo kingana n'amadolari hafi miliyari 300 mu mwaka w'2023 kubera ingaruka za Covid, kandi ko mu gihe ibihugu bikize byateganyije 25% by'ubukungu bwabyo kugirango bazabuzahure nyuma ya Covid, ibihugu by'Afrika byo biteganya 2%. Ku rundi ruhande, BAD ivuga ko Abanyafrika miliyoni 39 bazagwa mu bukene bukabije cyane muri uyu mwaka w'2021.

Mu bisubizo inama y'i Paris itekerezaho, harimo guhagarikira Afrika kwishyura inyungu z'imyenda ikabije yafashe, no kuyorohereza gusaba ibigo by'imali andi mafaranga ariko yo atunguka muri iki gihe cya Covid. Ikindi Afrika isaba ni ukongererwa imigabane ifite muri FMI.

Minisitiri w'intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, nawe yagombaga kujya muri iyi nama y'i Paris, ariko yaburijemo urugendo rwe kubera ibibazo by'abimukira ibihumbi barimo bisukiranya ku kirwa cya Ceuta (Sewuta).

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG