Uko wahagera

Ubuhinde Buzitabira Imyitozo ya Gisirikare mu Nyanja ya Pasifika


Imyitozo y'ingabo z'Ubuhinde n'Amerika mu nyanja ya Pasifika
Imyitozo y'ingabo z'Ubuhinde n'Amerika mu nyanja ya Pasifika

Ubuhinde burohereza amato ane y'intambara mu myitozo ya gisirikare izahurirwamo na Filipine, Viyetinamu, Singapore, Indoneziya na Ositiraliya.

Ni mu rwego rwo gutsura ubufatanye mu bya gisirikare mu gihe Ubushinwa bukomeje kugaragaza ubuhangange mu bya gisirikare muri ako karere.

Igisirikare cy'Ubuhinde kirwanira mu mazi cyatangaje ko ubwo bwato buzamara amezi arenga abiri muri ako gace. Ubuhinde buzitabira imyitozo ya gisirikare yahawe izina rya MALABAR-21 izahuza Ubuyapani, Ositiraliya na Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Ibi bihugu bihuriye mu itsinda ryishyize hamwe mu rwego rwo guhangana n'Ubushinwa bukomeje kubaka imbaraga za gisirikare n'izubukungu muri aka karere.

Leta zunze ubumwe z'Amerika ibona Ubuhinde nk'umufatanyabikorwa ukomeye muri gahunda yo gukoma imbere ubwiganze bw'Ubushinwa mu karere gatuwe n'ibihugu bihana imbibe n'inyanja z'Ubuhinde na Pasifika.

Ubuhinde kandi bukomeje kurebana ay'ingwe n'Ubushinwa ku kibazo cy'umupaka ibihugu byombi bitavugaho rumwe mu karere ka Ladakh mu burasirazuba bw'igihugu.

Ibyo bihugu byagabye ingabo zitwaje ibibunda bya rutura, imodoka z'intambara n'indege z'intambara ku ruhande rwa byo rw'umupaka. Izo ngabo zihora ziryamiye amajanjya zireba niba buri ruhande rurenga ku murongo w'urugabano ubundi rukambikana.

Umwaka ushize abasirikare 20 b'Abahinde baguye mu mvururu zabashyamiranyije n'ab'Abashinwa mu mirwano y'amaboko baje gukoreshamo za ndembo n'amabuye. Ubushinwa bwavuze ko bwatakeje abasirikare bane.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG