Uko wahagera

Ubuhinde Buhakana Gutera Inkunga Abarwanyi Muri Pakistani


Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Pakistani Shah Mehmood Qureshi, ibumaso, n'umuvugizi w'ingabo General Major, Babar Iftikhar, mu kiganiro n'abanyamakuru ku mwuka mubi hagati ya Pakistani n'Ubuhinde, Islamabad, taliki 14/11/20.
Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Pakistani Shah Mehmood Qureshi, ibumaso, n'umuvugizi w'ingabo General Major, Babar Iftikhar, mu kiganiro n'abanyamakuru ku mwuka mubi hagati ya Pakistani n'Ubuhinde, Islamabad, taliki 14/11/20.

Uyu munsi ku cyumweru, Ubuhinde bwahakanye ibirego bya Pakistani bivuga ko ubuyobozi bw’i New Delhi bwafashije imitwe y’abarwanyi iri ku butaka bwa Pakistani kubona inkunga y’amafaranga. Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga yabihakanye avuga ko ari ibihimbano.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Pakistani kuwa gatandatu yari yavuze ko igihugu cye gishobora kuzereka ibimenyetso ONU n’indi miryango mpuzamahanga.

Naho umuvugizi wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubuhinde, Anurag Srivastava mw’itangazo yaragize ati: “Ibi ni amatakirangoyi kugerageza gushaka ababumva mu gihe umuryango mpuzamahanga uzi neza amayeri ya Pakistani”.

Yongeyeho ko Pakistani ubwayo ifashisha amafaranga imitwe irwana. Ibyo ubuyobozi bw’Islamabad burabihaka.

Ibihugu bituranyi bifite intwaro za Nukleyeli, byarwanye intambara eshatu kuva byombi bihawe ubwigenge n’Ubwongereza bwabikolonije. Byareganye igihe kirekire gufashisha intwaro imitwe y’inyeshyamba. Cyakora itangazo ry’ejo kuwa gatandatu rya minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Pakistani, mu nama n’abanyamakuru mu murwa mukuru Islamabad, ryarushijeho gutanga ibisobanuro ku birego. Bavuga ko bafite inyandiko zigaragaza ko New Delhi yabonanye kandi igaha amafaranga abo mu mutwe w’Abatalibani bo muri Pakistani, kimwe n’imitwe y’inyeshyamba Balosh, ituruka mu ntara y’amajyepfo ya Balochistan bigambye ko aribo bagabye igitero ku nyungu z’Ubushinwa nka bumwe mu buryo bwo gusopanyiriza umugambi w’Ubushinwa wa miliyoni 65 z’amadolari wo kwubaka imihanda inyuranamo muri Pakistani.

Ubuhuhinde hagati aho, bwakunze kurega Pakistani gutanga inkunga y’amafaranga, imyitozo no gufasha imitwe y’abitandukanyije ikorera mu kibaya cya Kashmir, mu ntara ya Himalaya, ibihugu byombi byiyitirira, ariko iyobowe n’Ubuhinde.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG