Uko wahagera

Ubuhinde:Abafashe ku Ngufu Umwana w’Imyaka 8 Bakatiwe


Polise ikizura ahumviririjwe urubanza
Polise ikizura ahumviririjwe urubanza

Urukiko rwo mu Buhindi rwahanishije abagabo batatu igihano cyo gufungwa ubuzima bwabo bwose. Bazize gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka umunani mu ntara ya Kasmhmir y’Ubuhinde. Icyo cyaha cyakurikirwanye ku rwego mpuzamahanga cyanarakaje benshi.

Uwo mwana w’umuyisilamukazi, yashimuswe mu kwezi kwa mbere ubwo yari wenyine aragiye indogobe. Yakorewe iyica rubozo, baramukurura, bamufata ku ngufu incuro nyinshi, mu rusengero ruto rw’abahindu iminsi itanu. Nyuma yaje kwicishwa amabuye, umurambo we bawujugunya mw’ishyamba hafi y’intara ya Kathua.

Abo bagabo batatu bahamijwe icyaha, barimo uwahoze ari umutegetsi muri guverinema hamwe n’umwofisiye muri polise. Abandi bofisiye batatu, bahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu bitewe no gusibanganya ibimenyetso. Umugabo umwe yagizwe umwere. Naho umwana azaburanishwa mu rundi rukiko.

Uwo mwana w’umukobwa wafashwe ku ngufu ava mu muryango w’aborozi b’abayisilamu bagendana amatungo yabo bashakisha ubwatsi. Yibasiwe mu mugambi wo gutera ubwoba abo muri uwo muryango kugira ngo bave mu karere kiganjemo abo mu bwoko bw’abahindu. Ibyo bivugwa n’abakoze amaperereza.

Mu mijyi yose mu Buhindi abaturage bararakaye bihereza imihanda basaba ubutabera kuri uwo mwana w’umukobwa. Urukiko rw’ikirenga narwo rwategetse ko urubanza rugamba kubera muri leta baturanye.

Abunganira umuryango w’uwo mwana w’umukobwa, bavuze ko bazajuririra uruko rwisumbuye ku gihano cy’urupfu. Ise w’uwo mwana, mbere y’uko urubanza rucibwa, yavuze ko ubutabera buzaboneka ari uko abo bagabo bamanitswe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG