Uko wahagera

Ubufaransa: Urukiko Rwahamije Umunyarwanda Claude Muhayimana Icyaha cya Jenoside


Claude Muhayimana
Claude Muhayimana

Mu Bufaransa urukiko ruburanisha ibyaha by’ubwicanyi rwahanishije Umunyarwanda Claude Muhayimana igifungo cy'imyaka 14 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoiside yakorewe Abatutsi.

Urukiko rwemeje ko mu gihe cy’amezi atatu mu 1994, yatwaye imodoka yajyanye Interahamwe i Karongi, mu Bisesero, na Nyamishaba kwica Abatutsi bari bahahungiye.

Muhayimana yaburanye avuga ko yabihatiwe ariko bacamaza banzuye ko yagize uruhare rugaragara mu bwicanyi. Umwunganira mu mategeko yatangaje ko azajurira.

Madame Dafroza Gauthier, ni umwe bashinze ishyirahamwe riharanira ubutabera mu Bufarasa ku bantu bakoze icyaha cya jenoside mu Rwanda. Yabwiye umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Venuste Nshimiyimana uko bakiriye icyo cyemezo

Mu Bufaransa, Umunyarwanda Claude Muhayimana Yahamijwe Jenoside
please wait

No media source currently available

0:00 0:02:39 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG