Uko wahagera

Ubufaransa na Misiri Bisaba Amahanga Kwifata ku Kibazo ca Libiya


Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron kumwe n'uwa Misiri Abdel Fattah al-Sisi
Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron kumwe n'uwa Misiri Abdel Fattah al-Sisi

Ubufaransa n’igihugu cya Misiri, bahamagariye abayobozi ba Libiya n’ab’Amahanga kurushaho kwifata, kugirango birinde ko urugomo muri Libiya rwarushaho gufata intera. Byavuzwe mw’itangazo ryaturutse mu biro bya perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron.

Macron yagiranye ibiganiro mu mugoroba w’ejo ku cyumweru na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, ubwo bombi bemeranyaga ko impande zihangaye muri Libiya, zikwiye gushyikirana kugira ngo zishake igisubizo cya politiki zibifashijwemo na ONU.

Macron na Sisi bananenze amasezerano aheruka hagati ya Turukiya na Libiya, ku mbibi zo mu mazi mu burasizuba bwa Mediterane. Bavuze ko binyuranyije n’amategeko agenga iby’inyanja.

Mu kunenga ibyo bihugu, bavuga ko ayo masezerano, nka bumwe mu buryo bw’umutekano n’ubufatanye mu byagisilikare na guverinema ya Libiya yaturutse ku bwumvikane bw’igihugu, ashobora kurushaho kwagura igice, ubuyobozi bwa Ankara buvuga ko ari icyabwo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG