Uko wahagera

Ubufaransa: Imyigaragambyo Yageze mu Cyumweru cya 11


Imyigaragambyo i Paris mu Bufaransa

Mu Bufaransa, abantu ibihumbi bazwi ku “dukote tw’umuhondo” bigaragambije mu mihanda yo mu Bufaransa kuri uyu wa gatandatu. Ni icyumweru cya 11 cy’imyigaragambyo yamagana amavugurura ajyanye n'ubukungu ya perezida Emmanuel Macron.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters, byagereranyije ko abigaragambyaga bari bamaze kugera ku 22,000 hagati mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa gatandatu.

Imyigaragambyo muri rusange yabaye mu mutuzo. Cyakora i Paris hari ahabaye urugomo mu rubuga ruzwi nka Bastille ahasorejwe urugendo rw’umunsi.

Bamwe mu bigaragambyaga batangiye guhangana na polisi. Abapolisi nabo birwanyeho babarasamo ibyuka biryana mu maso banabateramo amazi.

Abandi mu bigaragambyaga bari batangaje umugambi wo kwigaragambya mw’ijoro hejuru y’imyigarambyo yabaye ku manywa.

Abigaragambije kuri uyu wa gatandatu bakoze ingendo mu mijyi ya Strasbourg, Bordeaux, Toulouse, Marseille na Lyon.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG