Uko wahagera

Ubufaransa Bwemeye Ibiganiro ku Bwigenge bw'Ikirwa cya Guadeloupe


Abaturage ba Guadelopupe bamagana amabwiriza yashyizweho n'Ubufaransa yerekeye kwirinda Covid 19
Abaturage ba Guadelopupe bamagana amabwiriza yashyizweho n'Ubufaransa yerekeye kwirinda Covid 19

Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu mu Bufaransa, Sebastien Lecornu, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kuganira ku byerekeye ukwishyira ukizana kw'ikirwa cya Guadeloupe kiri mu nyanja ya Karayibe rwagati.

Abaturage bo mu birwa bya Guadeloupe na Martinique bamaze iminisi bigaragambiiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid 19. Iyo myigaragambyo yaje kubyara imvururu.

Ministri Lecornu ushinzwe ubuyobozi bw'intara z'ubufaransa zibarizwa kure yabwo yavugiye ku muyoboro wa YouTube ejo ku wa gatanu hari abayobozi batowe muri Guadeloupe bazamuye ikibazo cy'ubwigenge bw'icyo kirwa.

Yavuze ko ubutegetsi bw'Ubufaransa bwiteguye gukora ibyo biganiro, igihe cyose byaba bigamije gukemura ibibazo by'abaturage.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG