Uko wahagera

Ubufaransa Bushobora Kudakuriraho Sudani Umwenda wa Miliyari 5


Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga y'Ubufaransa
Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga y'Ubufaransa

Ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Ubufaransa yatangaje ko ihirikwa ry'ubutegetsi bwa gisivili muri Sudani ryatumye habaho gushidikanya niba bugomba gukomeza gahunda yo kubabarira icyo gihugu umwenda wa Miliyari 5 z'Amadolari y'Amerika Sudani yari ibereyemo Ubufaransa.

Sudani ni igihugu cya kabiri mu bifitiye Ubufaransa umwenda munini. Ubufaransa bwashyigikiye ubutegetsi bw'inzibacyuho muri Sudani nyuma y'ihirikwa rya Omar Al Bashir mu mwaka wa 2019 ariko mu kwezi kwa cumi ihirikwa ry'ubutegetsi bwa gisivili riheruka kuba muri icyo gihugu ryakomye mu nkokora iyo gahunda.

Avugana n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu umuvugizi wa ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Ubufaransa, Anne-Claire Legendre, yavuze ko Ubufaransa bwakomeje gushyigikira ku buryo butajegajega igihugu cya Sudani yemeza ko gahunda yo kuyikuriraho umwenda yari mu rwego rwo gukuriraho ibihugu bikennye imyenda bibereyemo ibikize nkuko byemejwe mu nama yabereye i Paris mu kwezi kwa Gatanu

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG