Uko wahagera

Ubufaransa Burahakana ko Igitero c'Indege Yabwo Cahitanye 19 muri Mali


Perezida e'Ubufaransa Emmanuel Macron
Perezida e'Ubufaransa Emmanuel Macron

Ubufaransa, burahakana raporo ya ONU, yavuze ko igitero cy’indege z’ingabo z’Ubufaransa mu gihugu cya Mali rwagati, cyahitanye abasivili 19 mu kwezi kwa mbere, mu bikorwa byazo byo kurwanya iterabwoba mu karere ka Sahel.

Ibyabereye mu mudugudu wa Bounti mu kwezi kwa mbere bikomeje kuba ikibazo giteza impaka hagati y’Ubufaransa n’ingabo za ONU ziri mu butumwa muri Mali, MINUSMA.

Mu ntangiro z’iki cyumweru, iperereza rya ONU ryanzuye ko abari mu mihango y’ubukwe bakubiswe n’ibisasu byarashwe n’indege z’Abafaranga byahitanye abasivili n’abagabo batatu bari bafite intwaro bivugwa ko bari mu mutwe w’abarwanyi b’abajihadiste wa Katiba Serma.

Mu mezi atatu ashize, abayobozi b’Ubufaransa bahakanye ikintu cyose kijyana n’iraswa ry’abantu bari mu bukwe cyangwa n’icyaba cyarangijwe na operasiyo za gisilikare. Mu byo Florence Parly, minisitiri w’ingabo w’Ubufaransa yavuze muri iki cyumweru, yahagaze ku ruhande rw’ingabo ze.

Uyu ministri yahakanye yivuye inyuma, avuga ko nta makosa yakozwe. Asobanura ko ibitero bya gisilikare byo mu kwezi kwa mbere hafi y’umudugudu wa Bounti, byari byibasiye umutwe w’iterabwoba wavuzwe haruguru.

Minisitiri w’ingabo w’Ubufaransa, yanagaragaje amakenga ku buryo bwa koreshejwe mu iperereza rya ONU, avuga ko ryashingiye ku batanze amakuru atari ayo kwizerwa. Muri videwo, Guillaume Ngefa umuyobozi w’ishami rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri ONU no kurinda divisiyo iri muri Mali, yamaze impungenge abantu avuga ko nta makemwa mu buryo bwakoreshejwe mw’iperereza.

Naho General Dominique Trinquand, wahoze ayobora abasilikare b’Ubufaransa mu butumwa bwa ONU, yashimangiye ayo makenga. Abategetsi muri MINUSMA banze kugira icyo batangaza. Cyakora intumwa za ONU zasangiye Videwo yafashwe kw’italiki ya 25 y’ukwezi kwa mbere yerekanaga abakora iperereza ba ONU bajya i Bounti n’ahagabiwe igitero, basura n’ahashyinguwe abo bishwe.

Minisitiri w’ingabo w’Ubufaransa ejo kuwa gatatu yageze mu murwa mukuru wa Mali, Bamako, kubonana n’abayobozi bakuru b’igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG