Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron araburira Turukiya kutazongera kwivanga mu matora y’Ubufaransa. Intambara y’amagambo yafashe intera hagati y’ibihugu bihuriye mu muryango wa OTAN, Turukiya ivuga ko ibirego bya Perezida w’ubufaranga bishobora guteza ingorane.
Mu kiganiro cyatambutse kuwa kabiri kuri televisiyo y’igihugu cy’Ubufaransa, Macron yareze Turukiya kuba ikwiza ibinyoma ibinyujije mu itangazamakuru rya Leta kandi bugaragaza Ubufaransa nk’igihugu gifitanye ikibazo n’idini ya Islamu.
Macron yavuze ko Turukiya izagerageza kwivanga mu itora rya Perezida ritaha. Yavuze ko ari ibintu bihari kandi bidashobora kwihanganirwa. Yongeyeho ko adashaka kongera gusubukura umubano mu mahoro na Turukiya, igihe cyose ibyo bikorwa bigikomeje.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Mevlut Cavusoglu, yasubije ibyo Macron yavuze, mw’itangazo rivuga ko ari ibintu bishobora guteza ibibazo kandi bisubiza inyuma imiryango mu Bufaransa.
Izindi mpaka zabaye hagati y’Ubufaransa na Turukiya zarebaganaga na Libiya na Siriya na Nagorno-Karabakh nazo zateje umwuka mubi hagati y’ibihugu biri muri OTAN.
Mu mwaka ushize, Erdogan yanahamagariye kutagura ibikorerwa mu Bufaransa, arega Macron imyitwarire mibi imbere ya Islamu n’Abayisilamu nyuma y’ibitero byabaye mu Bufaransa.
Abasesengura ibintu bavuga ko muri rusange, umubano hagati y’ubuyobozi bwa Turukiya n’ubw’Ubufransa umaze imyaka 15 ugenda urushaho kuba nabi.
Si ubwa mbere, abayobozi b’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Ubulayi bashinja Perezida wa Turukiya Tayyip Erdogan kujya mu bikorwa nk’ibyo. Mu 2017, yaranenzwe ubwo yasabaga abaturage ba Turukiya bafite inkomoko mu Budage, kudatora amashyaka ashyigikiye Chanceliere w’Ubudage, Angela Merkel.
Facebook Forum