Uko wahagera

Ubudage: Polisi Yafashe 250 Bizihizaga Umunsi Mukuru w'Abakozi


I Berlin mu murwa mukuru w'Ubudage, polisi iratangaza ko yataye muri yombi abantu 250 bari mu rugendo rwo kwizihiza umunsi mukuru w'abakozi.

Ibyari urugendo rwo mu mutuzo byahindutse imvururu, n'imyivumbagatanyo abigaragambya batera polisi amabuye n'amacupa batwika ibigunguru bishyirwamo imyanda ku mihanda.

Abantu bagera ku 30,000 bari baturutse imihanda yose no mu nzego zinyuranye za politike bari bitabiriye urugendo rwo kwizihiza umunsi mukuru w'abakozi n'uburenganizira bwabo aho mu Budage.

Polisi yavuze ko muri rusange byari byabaye mu mutuzo uretse ko ku mugoroba byaje guhindura isura ubwo polisi yahagarikaga bamwe mu bari muri urwo rugendo batari bubahirije amabwiriza yo guhana intera. Abo, bari kumwe n'abandi mu matsinda y'abari mu rugendo bamagana ivangura rishingiye ku ruhu, kwikubira imitungo no kuzamura amafaranga y'ubukode mu mijyi.

Hahise havuka isibaniro hagati y'abo bahagaritswe na polisi, batangira kubatera amacupa y'iburahure n'amabuye batwika ibigunguru bimenwamo imyanda ku mihanda. Abapolisi bagera kuri 50 babikomerekeyemo naho bari mu rugendo bagera kuri 250 batabwa muri yombi.

Ejo ku wa gatandatu mu murwa mukuru w'Ubudage bari bagabye abapolisi bagera ku 5,600 kugira ngo bakurikiranire hafi uko ibikorwa byo kwizihiza umunsi w'abakozi bigenda, dore ko no mu mwaka yashize hari aho byahindukaga kakavamo imvururu.

Imyivumbagatanyo nk'iyo y'abari bitabiriye urugendo rwo kwizihiza umunsi mukuru w'abakozi yanabaye mu bindi bice binyuranye byo ku isi ku munsi w'ejo.

I Paris, abapolisi barashe ibyuka biryana mu maso mu bigaragambyaga bamena ibirahure by'amadirishya yo kuri za banki, batwika ibigunguru bishyirwamo imyanda bakanatera abapolisi ibiturika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG